Impinja ntizigapfe (+lyrics) - Sipriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe, 1986 - Rwanda

Murage Mwiza
Murage Mwiza
19.3 هزار بار بازدید - 8 سال پیش - Impinja ntizigapfe - Impinja ntizigapfeUmwanzi
Impinja ntizigapfe - Impinja ntizigapfe
Umwanzi yarahize - Impinja ntizigapfe
Ahamagara ingabo ze - Impinja ntizigapfe
Ati mwese mubimenye - Impinja ntizigapfe
Impinja mumareho
Impinja ntizigapfe

Yakoranije abasore - Impinja ntizigapfe
Ati dore imiheto - Impinja ntizigapfe
Mutware n'amacumu - Impinja ntizigapfe
Inkota muzifate - Impinja ntizigapfe
Impinja mumareho
Impinja ntizigapfe

Baje bakubana - Impinja ntizigapfe
Bakanga ababyeyi - Impinja ntizigapfe
Amalira arisuka - Impinja ntizigapfe
N'imivu y'amaraso - Impinja ntizigapfe
Itemba tuyirora
Impinja ntizigapfe

Nabonye aho umugabo - Impinja ntizigapfe
Washatse uwe mugore - Impinja ntizigapfe
Babyaranye kabiri - Impinja ntizigapfe
Acurira ku macumu - Impinja ntizigapfe
Impinja zirataka
Impinja ntizigapfe

Umuntu iyo umubona - Impinja ntizigapfe
Hali ubwo akuyobera - Impinja ntizigapfe
Agahinduka umurora - Impinja ntizigapfe
Akica abadakosa - Impinja ntizigapfe
Nk'impinja agahotora
Impinja ntizigapfe

Ishyali no kwikuza - Impinja ntizigapfe
Haba iyo bikabije - Impinja ntizigapfe
Umuntu akarasana - Impinja ntizigapfe
Ngo ejo batamuruta - Impinja ntizigapfe
Nka Herodi n'Umukiza
Impinja ntizigapfe

Umwanzi yarahize - Impinja ntizigapfe
Abambira inkiko - Impinja ntizigapfe
Ngo impinja zidahita - Impinja ntizigapfe
Akabura urwo agamije - Impinja ntizigapfe
Ruranga rurahita
Impinja ntizigapfe

Imana yaturemye - Impinja ntizigapfe
Yagobotse abayiramya - Impinja ntizigapfe
Icogoza ababisha - Impinja ntizigapfe
Abarira barahozwa - Impinja ntizigapfe
Induru iraceceka
Impinja ntizigapfe

Jye nzahora nkuvuga - Impinja ntizigapfe
Mana ituramiye - Impinja ntizigapfe
Ukigizayo ibibi - Impinja ntizigapfe
Ibibondo bigakira - Impinja ntizigapfe
Tukabireba) duseka
Impinja ntizigapfe.

(Impinja ntizigapfe, Cyprien Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe in LA NATIVITE , 1986, Butare, Rwanda)
8 سال پیش در تاریخ 1395/01/20 منتشر شده است.
19,328 بـار بازدید شده
... بیشتر