Jya umenya gusaza (+lyrics) - Sipriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe, 1984 - Rwanda

Murage Mwiza
Murage Mwiza
124.4 هزار بار بازدید - 6 سال پیش - Njyewe ndi umusaza nyaminagaNabyaye abahungu
Njyewe ndi umusaza nyaminaga
Nabyaye abahungu b'abasirimu
Nibareke tujyane muli kabare
Naza Mille Collines izo sinzira
Nibanga mbavume.


Oya daaa, wikabya !
Jya umenya gusaza utanduranyije cyane.


Njyewe ndi umukecuru rukukuli
Nabyiruye abahungu, ndashyingiye.
Nibampe izo ngo zabo njye nzitegeka
Abakazana bace bugufi banyumvire.
Uwanze ajye ava aho.

Oya daaa, wikabya !
Jya umenya gusaza utanduranyije cyane.


Ndengeje imyaka ya pansiyo
Akazi nahawe karankijije
Nzarinda ndenguka nkigakora
Abatoya basizana baceceke
Nibabe baretse.

Oya daaa, wikabya !
Jya umenya gusaza utanduranyije cyane.


Njye navutse Abapadiri bacyaduka
Burya Save yashinzwe mama ankikiye,
Abato ngo ndarenga, ngo ndakecuye
Kandi nkivugira, ngihagaze.
Ab'ubu ni injiji.

Oya daaa, wikabya !
Jya umenya gusaza utanduranyije cyane.


Mu banyamupira, njye nali imena
Ngatsinda ibitego rikavuga
None baratoranya ngasigara
Ngo ubu imyaka mirongo ine irakabije.
Mfanye ibitego...


Oya daaa, wikabya !
Jya umenya gusaza utanduranyije cyane.


Mfite umukobwa nibyariye,
Naramushyingiye ubu arubatse
Nta n'ubwo ajya yibuka ko ndi nyina
Nko mu kwezi iyo ansura ntarenza kane
Ntabwo anyibuka.

Oya daaa, wikabya !
Jya umenya gusaza utanduranyije cyane.


Nashatse umugore narutaga
None arakecuye kandi nkize
Nzashaka umutoya mumuharike
Twe tugende, umukecuru amenye urugo.
Numve iryo raha.


Oya daaa, wikabya !
Jya umenya gusaza utanduranyije cyane.



Njyewe mfite iperu ry'abuzukuru
Abuzukuruza bo ubu ntawabara
Bose barabeshya ngo banyambike
Bakampa ibikwembe n'imishanana
Aho kumpa ijipo.


Oya daaa, wikabya !
Jya umenya gusaza utanduranyije cyane.


(Jya umenya gusaza ~ Cyprien Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1984, Butare, Rwanda)
6 سال پیش در تاریخ 1397/02/21 منتشر شده است.
124,466 بـار بازدید شده
... بیشتر