Umuti w'ubutindi (+lyrics) - Sipriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe - Rwanda

Murage Mwiza
Murage Mwiza
120.1 هزار بار بازدید - 7 سال پیش - Nabonye umuti mutazi wo kuvura
Nabonye umuti mutazi wo kuvura ubutindi
Nali imfubyi itagira se ntigire na nyina
Nali umwana w'ikinege, nkubaha uwo duhuye
Nisunga umugabo, na we agahora anshishoza
Mubera umwana, na we ambera umubyeyi.

Nali ikimuga cy'iminsi, ndiheba nguma mu nzu.
Bavuga iby'abaganga, nkumva ali amagambo
Umugiraneza araza, arampeka aranjyana
Anshyikiriza abaganga bambaga ntabizi
Mpava ndahetswe, n'ubu niha akarimo.

Nabyaraga abadasohoye nkiherera nkarira
N'abampozaga sinumve ahubwo nkabahunga
Umunsi umwe nditeka, ntonganya Iyampanze
Ndakomeza ndinginga nirenza undi mwaka
Mbona impaye utwana,
Nzahora nyilirimba.

Ntimukangwe n'ibihita iminsi irabihinda.
Nafunzwe ntagira icyaha, siniheba cyane
Bafataga abajura, bankubirana ntibye
Mazemo amezi nk'ane, ihumure riratangwa
Mvamo ndilimba, nkubitaho n'akadiho.

Nali umupfumu ikirenga, ingemu zikanyugariza
Nali nzi inkoko, urugimbu, inzuzi zikaba ubufindo
Nabeshye imbaga nyamwinshi
Ibyo nkuyemo birayoka,
Nanjye aho naraguzaga nsanga barambeshya
Mbireka byose, none nkize uko ndeshya.

Nali umunyoni udakangwa icyuma ngo ni urugi
Nakubitagaho gatarina nkiterera mu nzu
Umunsi umwe ndakomereka
Umubyeyi aza ansanga, akoranya bene wacu
Bampana nta mbabazi, mpita mba umuntu
None nkize uko ndeshya.

Burya umuti w'ubutindi ni ukwanga guhemuka
Ni ukumva abakurera, ukabumvira cyane
Ukumvira Iyaguhanze, ikakugenera icyo ishatse
Ntiwikanyize ngo ushake kwikorera ibyo ubonye
Ntiwikange iminsi
Kandi bucya ivaho umwe.

[credit image: @rwandalicious]

("Umuti w'ubutindi" - Sipriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, Rwanda)
7 سال پیش در تاریخ 1396/10/23 منتشر شده است.
120,177 بـار بازدید شده
... بیشتر