Icyifuzo (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe, 1984 - Rwanda

Murage Mwiza
Murage Mwiza
351.2 هزار بار بازدید - 8 سال پیش - Uwampa kurusha ubukire Mirenge ku
Uwampa kurusha ubukire Mirenge ku Ntenyo
Narema igiterane cy'abakennye cyane
Iminsi yabazonze nkayihinda ntaruhuka
Aho ubutindi bwibanze nkahatsindagira umwotso
W'ubukungu
Bwiza bwinshi
Inka bagatunga, imyaka bagahunika
Maze gkatuza nkazareba ak'ubutindi
Nkajya mbugenzura, bwabyuta umutwe
Ngahita mbwica.

Uwampa ingufu ziruta iz'Uburusi n'Amerika
Nahana ab'urugomo
Nk'Afurika y'Epfo
Abenderanya bose nkababwira bagatuza
Maze intwaro z'ibyorezo batunze nkazibambura
Ngasiba inganda, zazicuraga
Imali zatwaraga igafasha abadindiye
Abantu bagatuza bagaturana bareshya
Na bo baba bashaka kuruhuka
Ngo batuze guhana.

Uwampa kumenya imiti y'amaoko abaho yose
Navamwo umuvuzi utazi ubwivumbure
Abaza bansanga nkabasanganira nkeye
Ahakomeretse ngapfuka
Ahavunitse nkahakanda
N'uje akorora
Cyangwa akaya
Nkamureka agacira
Simuceho niruka
Burya amagara aryana azirana n'uburyamirane
Najya mbavura no gusaza nkabihinda ntibizaze.

Uwampa nk'amahirwe yo kuvugana n'Imana
Nayibaza cyane ukuntu yaduhanze
Wava mu bwana ukaba umusore utagira uko usa
Hashira imyaka ukaba ushaje uli rukukuri
N'amatwi atumva
Amaso atabona
Iyo idutunganya ntitume dusaza
Umuntu akajya ahora alimwp umusore w'impingane
Umwana, Se, na Sekuru ugasanga mu bukwerere bareshya.

Uwampa kuba intore y'intambwe ihora itwaza
N'abo mu buvivi
Najya mbizihira
Rwiterabanzi cyangwa se Isabane
Nkababibutsa mbabwira ko ali bo bihangange
Ali umubyimba, ali umugara
Najya nikunda inka nkayikubanga
Naba ninikije bagasanga nararengutse
Naza mvuna Sambwe basanga nta sano ndabarenze.

(Sipiriyani Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1984, Butare, Rwanda.
8 سال پیش در تاریخ 1395/01/10 منتشر شده است.
351,224 بـار بازدید شده
... بیشتر