The Rock (Dwayne Johnson) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP182

DASH DASH TV
DASH DASH TV
25.6 هزار بار بازدید - 4 سال پیش - #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMAThe Rock,
#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA

The Rock, ari we Dwayne Douglas Johnson, afite imyaka 48, yavukiye mu Mujyi wa Hayward, Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) tariki 2 Gicurasi 1972 akaba umukinnyi wa kaci winjiye muri sinema aba umwe mu bakinnyi na Filimi bakize muri USA.

Nyina ni Umunyamerikakazi witwa Ata Johnson, se akaba umunya Canada, Rocky Johnson, umukinnyi wa kaci wabigize umwuga ariko wacyuye igihe.

The Rock akiri umwana, se yamujyanaga mu bihugu bitandukanye aho yabaga yagiye mu marushanwa yo gukirana, bituma nawe akura akunda uwo mukino, nubwo yabanje gukina football y’abanyamerika (rugby) mu 1995, yaje kuyireka kubera impanuka yakoze akavunika umugongo.

Amaze gukira, yatangiye kwitoza gukirana, aza kuvamo inkiranyi yo mu rwego rwo hejuru.

Mu 1996, The Rock, ni bwo yinjiye mu mukino wa kaci nyirizina, akina mu matsinda akomeye nka The Nation Domination ndetse aza kuba indashyikikirwa muri iryo tsinda ari bwo yatangiye kwitwa the Rock.

Itsinda rya the Nation Domination ryaje gushwana, ajya mu ryitwa the "Corporation" ryaje kumwirukana ajya mu rindi "The Peoples Champion".

Mu mwaka wa 2000, the Rock yasezeye mu mukino wa gukirana, atangira kugerageza amahirwe ye muri cinema.

Film ye ya mbere yakinnye yitwa The Mummy Returns mu 2001. Muri uwo mwaka kandi yongeye kugaruka muri kaci, ariko akomeza no gukina film.

Muri 2002 yakinnye film yitwa The Scorpion King, yaje isa n’ifitanye isano n’iya mbere The Mummy Returns yo muri 2001.

The Rock yashakanye na Dany Garcia, ariko baje gutandukana bafitanye umwana w’umukobwa witwa Simone Alexandra mu mwaka wa 2001.

The Rock, yaranzwe no kugira umuhate cyane mu buzima bwe, kuko yahuye n’ibibazo byinshi byatumye rimwe na rimwe asa n’uwiheba ariko yanga gucika intege.

Ubwe yivugiye ko Yavuye mu bukene bukabije akagera ku rwego rw’umukinnyi wa film ubarirwa mu bakize cyane muri USA.

The Rock ni we mwana wanyine wavutse kuri nyina na se, ariko yabanaga na nyina gusa.
4 سال پیش در تاریخ 1399/06/06 منتشر شده است.
25,694 بـار بازدید شده
... بیشتر