Akon - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP206

DASH DASH TV
DASH DASH TV
53.9 هزار بار بازدید - 4 سال پیش - #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA #AKON Aliaume Damala Badara Akon Thiam yavukiye muri Saint Louis muri Missouri ku itariki ya 16 Mata 1973, afite imyaka 47 y'amavuko. Yakuriye mu gihugu cya Senegale ndetse akaba ari naho yita mu rugo iwabo. Azwi ku izina rya Akon nk’izina akoresha mu muziki we. Uyu muhanzi aba muri Amerika, ni umwanditsi w’indirimbo, ni rwiyemezamirimo akaba umwe mu batunganya amajwi b’umwuga ndetse n’umukinnyi wa filimi uvuka mu gihugu cya Senegale. Maman we yari umubyinnyi naho papa we, Mor Thiam akaba yari umucuranzi, Izi mpano z'ababyeyi be nizo zatumye Akon agira ishyaka ryo kwiga gucuranga ibyuma by’umuziki birenga 5 harimo ingoma, gitari, icyembe n’ibindi. Agize imyaka 7 umuryango we wimukiye muri Union City muri New Jersey ibintu bitoroheye cyane Akon kwisanga muri ako gace gashyashya kuri we kuko atabashaga kwisanzura ku bana bari mu kigero kimwe bo muri New Jersey. Ubwo Akon na mukuru we bageraga mu mashuri yisumbuye, ababyeyi babo babasize muri New Jersey bonyine basanga abandi bene wabo muri Atlanta, Georgia. Akon yinjiye mu buhanzi mu mwaka wa 2003 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ‘Locked Up” yagiye ku muzingo we wa mbere yise ‘Trouble’. Akon yashinze inzu zitunganya umuziki ebyiri ari zo‘Konvict Muzik’ na ‘Kon Live Distribution’ ndetse nyuma yo kubona urwego rwiza iyi nzu ya Konvict Muzik yari igezeho, umuzingo we wa kabiri yawise ‘Konvicted’ bikaba byarayihesheje amahirwe yo gutsindira imyanya 3 y’ibihembo mu marushanwa akomeye cyane muri Amerika azwi nka Grammy Awards. Akon yashyizwe ku rutonde na Guinness Book of World Records, igitabo cy’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego rw’isi nk’umuhanzi umwe rukumbi wagurishije indirimbo ze cyane ku ruhando mpuzamahanga. Yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare benshi batandukanye barimo ba Michael Jackson, Eminem, Snoop Dogg, Whitney Houston n’abandi benshi. Uyu muhanzi usengera mu idini rya Islam, afite abana batandatu ku bagore batatu batandukanye ndetse akaba ahamya ko abagore be bose bafitanye umubano mwiza, gusa ntajya yemera kubashyira ahagaragara cyane ko ubuzima abayemo bwo kumenyekana butandukanye n’ubuzima bw’umuryango we. Kuva mu mwaka w’2014, akoresheje urumuri n’imbaraga zituruka ku mirasire y’izuba Akon yazanye umushinga witwa ‘Akon Lighting Africa’ bukaba ari uburyo bwo gucanira ibihugu 15 byo muri Afurika ndetse akaba yarigeze kuza kuvuga kuri uyu mushinga mu Rwanda nka kimwe mu bihugu yari yahisemo kuzakoreramo uyu mushinga. Inshuro nyinshi, mu bihugu bitandukanye Akon akunze gutumirwa ngo aganirize urubyiruko muri gahunda yo kwihangira imirimo ndetse n'u Rwanda ruri mu bihugu yagezemo mu nama mpuzamahanga y’urubyiruko ya Youth Connekt mu mwaka w’2017.
4 سال پیش در تاریخ 1399/07/15 منتشر شده است.
53,951 بـار بازدید شده
... بیشتر