Ngoma ya Sacyega na Ngoma ya Gahoro

Imigani ya kera
Imigani ya kera
10 هزار بار بازدید - 7 ماه پیش - Umugani wa NGOMA YA SACYEGA
Umugani wa NGOMA YA SACYEGA NA NGOMA YA GAHORO
______________________________________________________________
Ngoma ya Sacyega yari umugaragu w'umwami. Ajya gufata igihe aratinda, ahindukiye asanga iby'iwe byarayobye, ab'iwe asanga batakimurora; akagira n'imfizi nziza, ibonye ahingutse iza yiruka ije kumwica, arahunga. Aho ahungiye ahasanga imbwa ye, oya si ukumoka imarana ijya kumurya, na yo arayihunga; ageze mu rugo, umugore we yirukira mu nzu yo mu gikari, yanga no kuza kumuramutsa!

Ngoma ya Sacyega ati "Bambwiye ko i Burundi hari umuhanuzi, agahanura ariko we ntashobore kwihanurira; ngiye kumuhanuza, ibi bintu biranyobeye!" Nuko arikora aragenda n'i Burundi ajya guhanuza.

Ngoma ya Gahoro wo mu Burundi na we aza kugusha ishyano

Ngoma ya Gahoro yabaye aho, agiye kumva yumva ikintu kimuhamagarira inyuma y'inzu ngo "Yewe Ngoma ya Gahoro! Ngwino umpe inka itagangira mu nda y'amaganga, ntigangire no mu murizo, ntigangire no mu mukondo."

Nuko Ngoma ya Gahoro na we arikora ngo agiye i Rwanda guhanuza ibyo bintu ; ageze mu nzira ahura na Ngoma ya Sacyega, bararamukanya, ati "Urajya he?" Undi ati "Ndajya i Rwanda, bahandangiye umugabo uhanura witwa Ngoma ya Sacyega." Ngoma ya Sacyega ati "Witwa nde wa mugabo we?" Undi ati "Nitwa Ngoma ya Gahoro." Ngoma ya Sacyega ati "Hogi tubanze iwawe." Bageze mu rugo, amutekerereza ishyano yagushije. Undi ati "Icecekere!" Bagiye kumva bumva ikintu gihamagara ngo "Yewe Ngoma ya Gahoro, mpa inka itagangira mu nda y'amaganga, itagangira mu murizo, ntigangire no mu mukondo!"

Ngoma ya Sacyega ati "Gisubize uti 'Usibe kuza nijoro no ku manywa maze uzaze nyiguhe!'" Nuko kikaza, kigasanga bukeye, cyagaruka kigasanga bwije; kibura igihe cyazira, kiruhira gupfa.

Ngoma ya Sacyega na we abwira Ngoma ya Gahoro uko yavuye i bwami ibintu bye byose bikamwanga, n'umugore we akamwanga, n'imfizi ye ikenda kumwica, n'imbwa ye na yo ikenda kumurya. Ngoma ya Gahoro ati "Ihorere ndabikurangiriza!" Ati "Uzagende wime iyo nka icyanya cyiza, umugore ugende umusahure ibintu byose, maze umusohore mu nzu agende abure ikimutunga, imbwa uyime icyo irya. Inka nimara gusonza, n'umugore namara gusonza, bizamenya ko ari wowe wari ubitunze; bizava ku izima."

Ngoma ya Sacyega araza, abuza imfizi kwahuka, imbwa ayima amata n'ibyo irya irasonza ; nuko yabona shebuja ikiruka inwigira imusanga. Umugore amaze kuburanirwa, umugabo we amuteza abagabo baraburana. Umugabo avuga impamvu amuhima akicwa n'inzara; umugabo aramutsinda. Umugore arakunda aramwubaha barabana.

‪@imigani_ya_kera‬
7 ماه پیش در تاریخ 1402/09/21 منتشر شده است.
10,046 بـار بازدید شده
... بیشتر