Umugani wa bakame n'Impysi (Uburyarya bwa bakame)

Imigani ya kera
Imigani ya kera
141.2 هزار بار بازدید - پارسال - Umugani wa Bakame n’impyisi-------------------------------------------------------------Kera Bakame
Umugani wa Bakame n’impyisi
-------------------------------------------------------------
Kera Bakame yacuditse n’impyisi, biranywana,
birabana bishyira kera. Ariko Bakame ikababazwa
n’uko impyisi iyirusha ubukungu.
Bukeye Bakame ibwira impyisi iti “Reka ducuruze
impu, ubukungu bwawe burusheho kwiyongera,
ndetse ungurize ibintu byo gutangiza, nzajye
nkungukira.” Impyisi irabyemera.
Bitangira gucuruza impu, zimaze kugwira, bijya
kuzicuruza mu mahanga, inyungu ikabikwa kwa
Bakame. Bakame imaze gukungahara irirwaza.
Bwa bucuruzi burahagarara ariko impyisi
ntiyabyitaho.
Hashize iminsi, Bakame irazinduka no kwa Mpyisi
iti “Yemwe abo kwa Mpyisi mwaramutseho !”
Impyisi iti “Bwakeye Baka !” Bakame irihangana
irarikocora iti “Nta miramukire yanjye, baraye
baducucuye, badusahuye ntibadusigira na busa.”
Ubwo impyisi igwa mu kantu, mbese isa
n’ikubiswe n’inkuba. Bakame ibonye ko impyisi
ibuze aha irigitira irayishukashuka, iyibwira ko
izabiyishyura.
Bakame iragenda ifukura icyuzi, yororeramo
amafi, amaze gukura ikajya ijya kuroba ayo yirira.
Hashize ukwezi impyisi ijya kwishyuza Bakame
ibintu byayo. Bakame iyakira neza, yikoza munsi
y’urugo iroba amafi cumi iraza irayateka
iyavanamo umufa uryoshye cyane, maze yegereza
impyisi. Mu mwanya muto impyisi iba irakomba
imbehe.
Irangije iti “Mbese shahu Bakame, ibi bintu
biryoshye bitya, ubikura he?” Bakame irahaguruka
ijya kuyereka icyuzi cyayo iti “Ugende ufukure
nk’iki, amafi azimezamo.”
Warupyisi igeze imuhira sinakubwira ukuntu
yarimbaguye umusozi mu mwanya muto. Imaze
kuyoboramo amazi, itegereza ko amafi yazamo,
iraheba. Ni bwo igiye kwa Bakame iyirakariye
cyane. Igeze yo, Bakame iyisomya ku nkangaza
y’ akataraboneka. Kwibuka icyari kiyizinduye
biragatabwa! Imaze kuryoherwa cyane, iti “Mama
we ! Ibi se byo wabikuye he?” Bakame iti “Ukagira
rwa rutoki rwose, ukabura inzoga y’ubuki? Hoshi
genda utemagure za nsina zose, amakakama
azivuyemo uyashyire mu kabindi, amaremo
ibyumweru bitatu, maze uzasomeho wiyumvire.”
Impyisi iragenda ibigenza uko Bakame yayibwiye.
Ibyumweru bitatu bishize, igotomeraho, maze
urulimi rurababuka, inkanka ziratenguka.
Umujinya urayica, ifata umufuka no kwa Bakame
ntiyasuhuza, ihita igafata igashyira muri wa
mufuka, ngo ijye kukaroha mu manga. Igeze mu
nzira yibuka ko yibagiriwe urujigo rwayo kwa
Bakame, iratura, isubira inyuma yiruka.
Ingeragere iza kunyura hafi y’uwo mufuka,
Bakame iti “Uraho Ngeragere! Iti “Uracyabaho
Baka ! Ese urakora iki muri uwo mufuka shahu
Baka?” Bakame iti “Ntiwamenya ibyanjye. Ubu
banshyize muri iyi ngobyi ngo bajye kunyimika,
njye ntegeka utunyamaswa turi hariya hakurya, ni
cyo gituma bagiye bampetse! Nyamara
simbishaka, ariko ntibabyumva !” Ingeragere iti
“Shyuuuu!! Ukivutsa umugisha nk’uwo! Reka
nigiremo niba utabishaka.”
Bakame ibanza kwangira, nyuma iti “Ngaho jyamo
ariko nawe urampemba!” Ingeragere ihambura wa
mufuka, ivanamo Bakame, maze iwinagamo.
Bakame si ukuwukanira iradanangira. Irangije iti
“Ngiye kuguteguriza.”
Muri ako kanya impyisi iba iraje, ibatura umufuka
ngo girigiri…! Igeze hirya iti “Ariko noneho ko
biremereye cyane, iyi nkenya iriye iki? Ay’ubusa
ariko ndakuroha, dore igihe wambeshyeye !”
Ingeragere ngo ibyumve iti “Reka Mpyisi sindi
Bakarne, nshyira hasi nigendere.” Iraboroga cyane
ariko impyisi ntibyumve, ahubwo ikayisubiza ngo
dore aho wambeshyeye, ubwenge bwawe ndabuzi,
umunsi ntarengwa ni uyu! Iragenda no mu manga
ngo pooo! Ingeragere iniha rimwe gusa, igera mu
kabande itakirashya.
Impyisi itaha yizeye ko igiye kwirira ya mafi ya
Bakarne no kwinywera ya nzoga y’ubuki. Ku
mugoroba ntitarabukiyeyo, isanga ka Bakarne
kidundaritse ku nkombe y’ icyuzi cy’ amafi yako
kararoba.
Bihehe igihinguka aho, Bakame iba yayibonye.
Bakarne iti “Warupyisi ntunyegere, ntabwo
abatarapfa nka we bagomba kwegera abavuye
ikuzimu nka njye !” Impyisi irumirwa igirango koko
Bakarne yazutse, ishya ubwoba itekereje ko
wenda ihamye aho yapfa, irirukanka irahunga
izinukwa ityo kuzongera kwikorereza Bakame no
gucudika na yo.
Sijye wahera hahera umugani
@imigani_ya_kera
پارسال در تاریخ 1402/04/05 منتشر شده است.
141,226 بـار بازدید شده
... بیشتر