UBUTAYU - UMULISA CYNTHIA

JAM GLOBAL MUSIC
JAM GLOBAL MUSIC
2.5 هزار بار بازدید - 10 ماه پیش - #jamglobalmusic
#jamglobalmusic #ubutayu Verse1: Mana nubwo wemeye kugendana Nanjye Ariko dore Ubu butayu bunyokeje ibirenge abo twatangiranye urugendo bamwe basubiye inyuma abandi bacitse intege bagenda baseta ibirenge byanze ko bajya imbere n’inyuma byanze ko bakomeza urugendo byanze ko bafata umwanzuro abandi bagendera mu kigare abandi bagenda nk’intama zigenda zitazi iyo zigana abandi bati nimwihangane dore gakondo yacu ngiriya imbere yacu turi hafi kuyigeramo(*2). Ref: Mupfundike imikanda munda dore urugendo ntirworoshye kuko izuba ari ryinshi muri Ubu butayu Mana turengere kuko wavuze ko uzagendana natwe Ariko dore izuba ritwokeje ibirenge impanga zacu zabaye indorerwamo Mana dukize Ubu butayu(*2). Verse2: Ayiweeeee(*2)Mana weee dore noneho imibabaro irushaho kwiyongera dore umwijima w’icuraburindi imvura y’amahindu iguye mu mpande enye z’isi gukubitwa amanywa n’ijoro bimbujije gukomeza urugendo isayo gahinda gasaze kwangwa na bose nabuze gitabara iminwa y’intare yanyasamiye igihuru cy’uzuye inzoka z’incira idubu ihanganye Nanjye kandi ni wowe mbaraga zanjye ntabara unkize aya makuba ntabara unkure muri ubu butayu. Ref: Mupfundike imikanda munda dore urugendo ntirworoshye kuko izuba ari ryinshi muri Ubu butayu Mana turengere kuko wavuze ko uzagendana natwe Ariko dore izuba ritwokeje ibirenge impanga zacu zabaye indorerwamo Mana dukize Ubu butayu(*2).
10 ماه پیش در تاریخ 1402/09/04 منتشر شده است.
2,557 بـار بازدید شده
... بیشتر