Anne Rwigara is dead, Rwanda opposition leader"The Killer Exposed"

KSN TV
KSN TV
1.5 هزار بار بازدید - 7 ماه پیش - Anne Rwigara, the sister of
Anne Rwigara, the sister of Diane Rwigara who attempted to contest for president in Rwanda, is dead. She was 41. Anne Rwigara, who was a daughter of deceased prominent Rwandan businessman, Assinapol Rwigara, passed away on Thursday in the United States where she lived. The cause of her death remains unclear.
#annerwigara #kagame #rwandatoday
#rwandaupdate


Anne Rwigara, umwe mu bana b’uwahoze ari umucuruzi ukomeye mu Rwanda Assinapol Rwigara, yapfuye kuri uyu wa kane aguye muri Amerika aho yari atuye, nk’uko abo mu muryango we babyemeza.

Umwe mu bantu ba hafi mu muryango wabo yabwiye BBC ko Anne yapfuye nyuma y’igihe kitari kinini ababara mu nda aho yari atuye muri leta ya California.

Umubyeyi we Adeline Rwigara uba i Kigali, mu nyandiko, yabwiye BBC ati: “Ntiyarwaye. Ni iminsi ingahe gusa. Namayobera gusa.”

Anne Uwamahoro Rwigara ubu wari ufite imyaka 41 – dushingiye ku mwirondoro yahaye urukiko mu 2017 - yibukwa muri uwo mwaka ubwo yamaze iminsi afunganye na nyina Adeline hamwe na mukuru we Diane Rwigara bashinjwa ibyaha bitandukanye.

Hari nyuma y’amatora ya perezida ya 2017 aho mukuru we Diane yangiwe kwiyamamaza kuri uwo mwanya. Ayo matora yatsinzwe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi hafi 99%.

Kugeza ubu nta makuru arambuye aramenyekana ku cyateye urupfu rwa Anne Rwigara, wari ufite ubwenegihugu bwa Amerika nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters
7 ماه پیش در تاریخ 1402/10/07 منتشر شده است.
1,557 بـار بازدید شده
... بیشتر