Mbe Mukazana we... ! (+lyrics) - Yohani NTAMAVUKIRO - Umuduri - Rwanda

Murage Mwiza
Murage Mwiza
112.3 هزار بار بازدید - 6 سال پیش - *Uyu muduri witwa "Umusaza n'Umukazana",
*Uyu muduri witwa "Umusaza n'Umukazana", ukaba uwa Yohani NTAMAVUKIRO wo muli Muyira ya Butare (Nk'uko twabibwiwe na Leonard Twahirwa, hasi). Birumvikana kandi ko ibilirimbwa mwo atari wo murage mwiza. Ahubwo uburyo buhanitse yabikozemo yerekana ingaruka zabyo. Murakoze*

Texte:

Mbega umusaza we
Mbega umusaza we
N'umukazana we

Mbe Mukazana we
Njyewe ndagukunda
Nkunda indoro yawe
Nkunda inseko yawe
Umutima mwiza we,
Umwe ukunda abagenzi we,
Yaaahhh... umva we !


Mbe Mukazana we, ngo dukazanure
Urebe iyi minsi, iminsi tumaranye
Bugacya nkaza, ukampakanira
Nkongera nkaza, ukampakanira
Uyibare uyumve we, ibaye umunai we,
Yaaaahh....

Mbe Sogoku, aliko Sogoku...
Ibyo uvuga byose, ibyinshi ndabyumva
Simbishaka


Mbe Mukazana we
Njyewe ndagukunda
Nkunda indoro yawe
Nkunda inseko yawe
Umutima mwiza we,
Umwe ukunda abagenzi we,
Umwanga*(?) murinzi weee
Iyaaah ahhhaa
Ayiyeeehhhhmmm !

Umva Sogoku,
Ko mbiruzi, yuko ubishaka
Nunkora ku mukondo
Nzongera kugutsinda ra !

Uzansinda,
No kugirango umugabo wawe,
Atazabimenya, Umwanga*(?) murinzi we
Yeeeh

Umva Sogoku,
Ko mbiruzi, yuko ubishaka
Kandi ubikunze,
Ejobundi warabaze
Unyima akanyama, birambabaza.

Ibyo byihorere we,
N'ubwo nabaze, ntabwo nazimaze
Buracya mbaga we,
Ndabaga isekurume, na ya yindi
Na ya ngumba,
Nzaguha umukenya, hamwe n'umukenyure we
Umwanga*(?) murinzi weee
Iyaaah yayayah
Ayiyeeehhhhmmm... umve.


Umva Sogoku,
Ko mbiruzi, yuko ubishaka
Kandi ubikunze,
Misigaro uriya, na Nyiramisigaro
Ndabagira nte re ?


Yewe Misigaro, na Nyiramisigaro
Hogi nimugende, mujye mu gacyamu
Musange inyana, ndahabasanga we
Iyaaah


Ngabo baragiye
Ngabo baraminutse
Heba(reba*(?) ukundi, uko ubigerageza,
Maze unyikize ntahe we,
Umwanga*(?) murinzi weee
Iyaaah iyayayah
Ayiyeeehhhhmmm...


Umva Sogoku, aliko Sogoku...
Enda ngwino, ugire ibyo ugira
Maze wigendere,
Umugabo wanjye atahadusanga ra !


Ahubwo rero,
Njyewe ndi Rugambwa, kandi ndi Rutinywa
Ndi Ruganiza ingamba we,
Baratinya ngatikura we,
Ahhaaan... Ahhhaaan
Ayiiyeeeh


Umva Sogoku,
Ubwo uhimbawe, ukaba wivuze,
Ukaba uryohewe,
Ejobundi, umusibo ni ejo
Nakwatse ifaranga
Ryo kugura akunyu,
Nkabonye kabunga
Kandi nkababaye, maze urarinyima
Birambabaza !


Ibyo byihorere we, ibyo byihorere we
Iyo nashyikiriye, ntabwo mpugahuga
Sindora hirya we, cyangwa ngo ndore hino
Uzamure ukuboko, buhoro buhoro
Ukore mu bitugu, ukore mu ruhago
Urebe ifaranga, maze usibe izo note we
Umwanga*(?) murinzi weee
Iyaaah iyayayah
Ayiyeeehhhhmmm... umva weee.


Abikozemo, biramuryoha
Arayakukumba, umusaza arataha
Ngo agere imuhira,
Ashaka kumubaza, yumve icyo avuga we
Iyeeehhh...


Mbe Sogoku, aliko Sogoku,


(Ga)pfe utampamagaye
Kagwe ku rugamba we,
Kabure ibibondo,
Gahure na mburugu,
Wampemukiye, untwara ibihumbi
Urabikukumba we, ureba inka zose we,
Ntarazisorera, hamwe n'aya mashashi we !
Yeeeehhh...


Niko Sogoku, ni njyewe ututse ?


Ni wowe nyine,
Wampemukiye, untwara ibihumbi
Urabikukumba, ureba inka zose we,
Ntarazisorera, hamwe n'aya mashashi we !
Umwanga*(?) murinzi weee
Iyeeehhh...



Umva Sogoku, ni(m)ba ali njyewe,
Ba uretse gatoya,
Umugabo wanjye, namara kuza,
Turabisubiramo.


Uramenye ! Uramenye !
Nturinkorere ! Atanyirenza we,
Ndaguha ahubwo we,
Ndaguha impongano,
Ndaguha Gitare, gitebeje umukondo we,
Iyaaah.. ayiheeeh


Umva Sogoku,
Gitare iriya, n'ibitutsi wantutse
Ntabwo nyishaka.


Umva rero,
Ndaguha Bihogo, bihogoje Imana,
N'inyana yayo we,
Yaaah... ayiiiyeeh...umva we.

Umva Sogoku,
Bihogo iriya, n'ibitutsi wantutse
Na yo ntabwo nyishaka pe !


Umva rero,
Narakubwiye, turi ha handi,
Ko ntajajaba, ko ntarora hirya we
Cyangwa ngo ndore hino we,
Ngwino uzihitemo,
Maze ujyane iyo ushaka we,
Umwanga*(?) murinzi weee
Iyayaaah... ayiyeeeh.

Umva Sogoku,
Ntacyo nzihitamo,
Ndatwara Impangaza,
N'inyana yayo.


Ngwino uyijyane,
Ni yo nakamirwaga.
Igira amata aryoshye we !
Ikivuguto cyayo we,
Haryoha umubanji we
Aliko uzanyongere,
Ayiyeeeh....


Umugore we, arashyira araza
Abaza umusaza:
Ziriya nka zose, nduzi utanze
N'iyo wakamirwaga,
Igira amata aryoshye we
Uzitangiye iki we ?


Nazijyane, uriya mwana
Kuva yagera aha,
Ntiyansuzuguye,
Arazikukira....


.......




(héy,  R. :)


(Umusaza n'Umukazana ~ Yohani Ntamavukiro, Butare, Rwanda)
6 سال پیش در تاریخ 1397/08/26 منتشر شده است.
112,313 بـار بازدید شده
... بیشتر