Twaje Mbyeyi, amaso yacu tuyahanze mu ruhanga rwawe - Catholique Rwanda

YEZU AKUZWE
YEZU AKUZWE
1 میلیون بار بازدید - 10 سال پیش - (Yahimbwe na Abbé Jean Hakorimana,
(Yahimbwe na Abbé Jean Hakorimana, Nyange 01/01/2007)
Twaje Mbyeyi, Amasomo yacu tuyahanze mu ruhanga rwawe...
Tukuzaniye bwa buzima waduhunze Mwami, twizanyeho igitambo kizima, twaje kukwereka ko twakuyobotse Mwami, ng’ udukomeze mu nzira zawe tudatsikira tukagwa.

1.Dukunda kenshi kugira’intege nke, zikumir’ inzira za kamere, n’ igihogera mu buzima twigish’inzir’ itunganye Duh’ impumeko yo kukwizera, duhe duture mu mahoro R/

2. Ibyo wifuza ntitubikora, ibidutanya biratunyura, turwana intambara zidashira, duhe urukundo n’ubuzima , Duh’impumeko yo kukwizera, duhe duture mu mahoro.R/

3. Ineza zawe ziduhoreho, twe kwiruka inyuma y’ibihita, mizero yac’ abe muri wowe, nibwo tuzayobok’ ijuru, Duh’impumeko yo kukwizera, duhe duture mu mahoro.R/

4. Hari abagushaka batakubona hari n’abandi bacika intege, kubera umwanzi ubayobya inzira ,ni wowe wabiyoborera , Duh’impumeko yo kukwizera, duhe duture mu mahoro.R/

5. Tubona byinshi bituyobera, tubona ibindi biduca intege, iyo tugenda tutari kumwe, duherekeze mu mayira, Duh’impumeko yo kukwizera, duhe duture mu mahoro.R/

6. Inzira zacu uko zinyuranye, inziza n’imbi uzi iyo zigana kuko byose bigushobokera, ziyobore iwawe ijabiro, Duhe impumeko yo kukwizera, duhe duture mu mahoro.R/
10 سال پیش در تاریخ 1393/01/06 منتشر شده است.
1,012,613 بـار بازدید شده
... بیشتر