Ibibazo 37 byari ku meza ya Perezida Kagame akimara kubora u Rwanda

Intsinzi TV
Intsinzi TV
31.1 هزار بار بازدید - 2 سال پیش - Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe
Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi bikozwe  n’Umuryango wa RPF Inkotanyi ndetse n’ishami Ryayo ry’igisirikare  rya RPA Inkotanyi byasaga naho aba bantu bari bakoze akazi kadasanzwe  ISI  yaragombaga kubaha ikiruhuko.Ariko siko byari bimeze ahubwo ubirebye  neza Urugamba rwari rugiye gukurikiraho rwari rukomeye cyane ahari kuruta n’intambara ubwayo bari bamaze gutsinda.kuko icyo gihe U Rwanda cyari igihugu gisa nikitakibaho gusa kurundi ruhande Paul KAGAME wari umaze kwandikisha amateka yihariye yo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda na none yaragiye gukora ibindi bikorwa byagatangaza byongeye kwemeza Isi yose ko adashidikanywaho rwose.ko yihariye kandi ari igitangaza rwose. Yaragiye guhangana n’Urugendo rutoroshye rwo kubaka u Rwanda. Ibibazo u Rwanda rwari rufite icyo gihe nuko Paul KAGAME yabyitwayemo mu gihangana nabyo ndetse na Politiki yashinze muri urwo rugendo niby tugiye  kugarukaho muri iki gice ndetse n’ikizagikurikira.ku biganiro byuruhererekane bigaruka ku buzima bwihariye bwa Perezida Paul KAGAME.iki kiganiro nacyo mu kitegura nifashishije ibitabo byanditswe ku buzima bwa Perezida Kagame. Aribyo “A Thousand Hills:Rwanda’s Rebirth and The Man who dreamed It” cyanditswe na Stephen KINZER gisohoka mu 2008. Ndetse n’ikindi gitabo kitwa “KAGAME:Conversation with The president of Rwanda”cyanditswe na Francois SOUDAN  gisohoka  mu 2015.iyi ni Intsinzi Tv .uwaguteguriye iki ikiganiro ni BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije mu majwi nkaba ngiye no kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Umuntu wari mu Rwanda mu kwezi kwa Karindwi mu mwaka wa 1994 Inkuru ngiye kubara ashobora kuba ayizi neza cyane cyangwa se wowe wari mutoya cyangwa se utaravuka  wasanga umubyeyi wawe cyangwa undi muntu mukuru waruriho yaba yarayikubwiye akubwira uburyo u Rwanda rwasaga icyo gihe.
Nyuma yo guhagarika Jenoside  yakorewe abatutsi.Umuryango wa RPF Inkotanyi wongeye guhamya ko rwose u Rwanda arirwo ruza imbere .aho wahise wifashisha ibyari byari byarashyizweho umukono mu masezerano y’amahoro ya Arusha bikifashishwa gushyiraho Leta y’Ubumwe.
Ahangaha byatunguye Isi kuko benshi bumvaga ko Niba RPA inkotanyi itsinze intambara yaragombaga kwigarurira ubutegetsi igashinga Politiki zayo igaheza abandi ariko kumugaragaro hashyizweho Guverinoma y’Ubumwe ihuriwemo n’abanyarwanda bose kuko  abari bayigize bari  bavuye muyandi mashyaka atarakoze Jenoside kuko ayakoze Jenoside yo ntiyemerewe kuyibamo.
Muri Iyi Guverinoma yagiyeho tariki 19/7/1994 Paul KAGAME wari umaze kuyobora urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi yabaye Visi Perezida ndetse na Minisitiri w’ingabo ndetse n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda . Ibi nabyo byatunguye benshi kuko ubundi byasaga naho bimenyerewe ko aho umujenerali watsinze intambara agomba kuba Perezida ariko Paul KAGAME we si ukonguko yabitekerezaga ndetse inshuro itari nimwe yashibije ko atigeze arwanira kuba Perezida icyari ingenzi kwari uko u Rwanda rubohora abanyarwanda bakabona uburenganzira mu gihugu cyabo kandi bakabaho mu kwishyira Ukizana n’Ubwisanzure ntagereranywa.
U Rwanda nubwo rwari rubonye Guverinoma ariko ubundi bisa naho kitari igihugu kuko nabo bari bayirimo ntibanahembwaga kuko icyo mubahemba nticyari kinahari.
Buri wese wagarukaga ku Rwanda yagaragazaga ko  ari igihugu kitakibaho( Failed State) kuburyo abi ntege nke bo batangiye no gutanga inama yuko u Rwanda rwavanwaho maze ibice byarwo  bikomekwa ku bihugu bituranye n’u Rwanda.kuko babonaga ko rutanzongera kubaho.
Icyo gihe u Rwanda mu bijyanye n’ibyo igihugu gitunga cyangwa kiba gifite kugirango kibeho ntabyo u Rwanda rwari rufite.
Ubundi  mu buryo busanzwe RWANDA ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku baturage barwo kuko umutungo rufite ni abayarwanda ubwabo kuko u Rwanda si igihugu gikora ku Nyanja ngo nibura gikore Business zifite aho zihuriye n’inyanja cyangwa se ngo kibe gifite ibyambu bihambaye byifashishwa nabandi bakakishyura...
2 سال پیش در تاریخ 1401/08/09 منتشر شده است.
31,112 بـار بازدید شده
... بیشتر