IJURU NTIRIKORERWA FINE FM 02.12.2023

IJURU NTIRIKORERWA TV
IJURU NTIRIKORERWA TV
100 بار بازدید - 8 ماه پیش - juruntirikorerwa Fine FM 0788884257  ubutumwa
juruntirikorerwa Fine FM 0788884257  ubutumwa bwiza bwubuntu bw'Imana kuri Radio FINE FM KIGALI RWANDA, gukiranuka kwacu ni Yesu. Ijuru koko ntirikorerwa ahubwo ni impano y'Imana, si igihembo cy'imirimo myiza dukora nk'uko tubyigishwa mu madini atandukanye.

Umuntu avukira mu isi, agakura ahita ayoboka idini runaka kandi yahagera agakorerwa imihango itandukanye amadini akorera abantu nk'umubatizo, gukomezwa aho bikorwa, guhabwa Penetensiya ndetse n'ibindi nk'ibyo kandi na we akabikorerwa abikunze nk'umuntu koko ushaka kujya mu ijuru.

Iyo umuntu amaze gukorerwa imihango y'idini bitewe n'idini yayobotse, hakurikiraho kuguha inshingano zitandukanye ukwiriye noneho nawe gukorera iryo dini. Byumvikana ko idini rugukorera imihango rigomba kugukorera hanyuma nawe ukarikorera imirimo ugomba kurikorera.

Muri iyo mirimo ugomba gukorera idini nayo harimo nk'urugero rw'iyo tuzi nubwo hari n'indi tutazi cyane ko amadini akomeza kuvuka ari menshi bityo n'imirimo ikorerwa mu madini irushaho kuba myinshi binajyanye n'aho isi igeze mu iterambere kuko n'amadini agenda ajyana n'iterambere ry'isi.

Usanga hari abakora imirimo yo gusenga, kuririmba, gucuranga, gutanga amaturo, kwigomwa kurya basenga, kuyobora korali, kuba abinginzi, kuba abavugabutumwa, kuba abayobozi b'ibihande, abashinzwe inyubako y'urusengero, kuba muri worshipteam, kuyobora worshipteam, hari n'abagira dramateam, ndetse n'izindi nshingano nyinshi nko kuba umuyobozi w'abagore, kuba umuyobozi w'abagabo ndetse n'ibindi bimeze gutyo.

Usanga hari n'abafite abashinzwe Protocol, hari abashinzwe displine, hari abashinzwe inyigisho z'abana ndetse n'ibindi bintu bimeze bityo. Ibyo rero nibyo amuntu akuriramo akabyita gukorera Imana kandi rwose akabikora igihe kinini cyane nubwo kandi bitigera bibahesha imitima ibabwira ko bababariwe kandi ko bemewe n'Imana.

Ikindi gikomeye kirimo hano ni uko nta rugero runaka rw'imirimo umuntu agomba gukora kugira ngo yumve ko yaba afite igipimo cy'imirimo ihagije kuburyo noneho apfuye cyangwa se Yesu Kristo agarutse yahita ajya mu ijuru. Ni na cyo gituma nk'iyo basenga mu byumba by'amasengesho n'ahandi hatandukanye basengera, hakagira umuntu ubahanurira ko muri bo harimo umugeni, ubwo kuvuga umugeni ni nko kuvuga ko harimo uwenda gupfa, bose bahita bagira ubwoba bwinshi cyane ndetse bagahita basaba ko Imana yabakuriraho urupfu.

Icyo gihe hari ubwo umuhanuzi ahita abaha amasengesho y'iminsi itatu cyangwa se ibiri cyangwa se yewe n'irindwi yo gukuraho urupfu. Icyo kiba ari igihe kigoye cyane cy'ubwoba bwinshi ndetse n'agahinda kenshi kandi ni igihe cyo gupima umuntu koko kwizera kwe kukaba kugaragaye ko nta shingiro gufite.

Usanga amadini ari ayo gutenguha abantu cyane kuko atabageza ku cyo bifuza ari cyo gakiza kabasha gukiza abantu imitima yabo, ngo babeho bazi neza ko batazarimbuka cyane ko gukizwa nyine ubundi ari ugukira kurimbuka. Nyamara ku ruhande rw'abayoboke  bayo bo akenshi baba bakoze ibyo bashoboye byose kugira ngo bubahirize ibyo amadini abasaba.

Ikindi ntabura kuvuga amadini yubakiraho cyane ni amategeko ya Mose, bakayigisha nk'inzira ijyana abantu mu ijuru. Mu by'ukuri amategeko ya Mose si mabi, ahubwo afite umumaro wayo utari uwo kujyana abantu mu ijuru ahubwo ubundi amategeko yatangiwe kugira ngo abantu bimenyeho ko ari abanyabyaha ndetse bikabije.

Ubundi amadini ashyira abantu amategeko imbere nk'igituma abantu bahora bumva ko bagomeye Imana kuko ubundi amategeko akoze ku buryo nta wabasha kuyubahiriza ariko kandi iyo bamaze kukwereka uburyo amategeko yakunaniye, bahita banakwereka ko hari icyo wakora kugira ngo Imana ikubabarire cyangwa se yirengagize ibyo ngibyo wayihemukiyeho.

Nibwo noneho usabwa kugira ibyo utanga by'uburyo butari bumwe, kugira ngo noneho Imana ikwemere, ariko ikiba kigamijwe ni ukwibonera ubutunzi bubafasha kubaka iryo dini ariko ntacyo umuntu yatanga ngo gikureho urusika ruba hagati y'umuntu n'Imana uretse kwizera ibyo Yesu Kristo yakoze kubwacu.

Abahanuzi nabo kandi baboneraho gutuburira abantu kuko uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe. Bakwereka ko ibibazo byose uhura nabyo ubiterwa n'ibyo wagakwiriye gukorera Imana ukaba warananiwe kubikora neza. Kandi koko iteka, umuntu abona ko ibyo Imana itegeka mu mategeko yayo atabasha kubyubahiriza nk'uko biri.

Iyo rero umuntu abwiwe ko ari yo mpamvu ubuzima bwe butarimo amahirwe, nawe arisuzuma akabona ndetse hari byinshi atagezeho mu buzima bityo noneho icyo asabwe gutanga nk'indishyi y'ibyo yahemukiyemo Imana akagitanga nk'ushaka ko Imana nayo yirengagiza amakosa ye ikamuha ibyo yifuza mu buzima.

Hari abandi bateye bitwa abasatuzi, nabo ni abigisha bavuga ibyo kamere z'abantu zirarikiye aho kubwira abantu umugambi w'Imana wo gukiza abari mu isi ngo bakire kurimbuka bazabane n'Imana mu ijuru. Abo nibo amadini akoresha atuburira abantu mu buryo bukomeye cyane kandi bakifashisha akarimi karyoshye mu kuyobya abantu.
8 ماه پیش در تاریخ 1402/09/14 منتشر شده است.
100 بـار بازدید شده
... بیشتر