FPR ishaka guca Imiryango n'Amoko Gakondo by'Abanyarwanda?#Abakono bimika Umutware muri Repubulika!?

Muganga RUTANGARWAMABOKO
Muganga RUTANGARWAMABOKO
21.4 هزار بار بازدید - 12 ماه پیش - #FPR Irashaka
#FPR Irashaka guca Imiryango n'Amoko #Gakondo by'Abanyarwanda....?
Ese Abakono bagize nabi Kwimika Umutware wabo Kandi Umuryango ari Umutware...? #RPF se yo yaba irwanya ukwiyubaka no gushyira hamwe k'umuryango Kandi ariyo yigisha Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Agaciro k'Umuryango....?
Ese ubundi kabitera Nyirizina yo kugirango Abkono bashake kwimika umutware wabo ku rwego rw'Igihugu ni iyihe he Kandi icyari kigamijwe n'iki kuburyo ubuyobozi bw'Umutwe wa Politiki uri ku butegetsi ubonako biteje inkeke ukabyamagana....? Ubundi se Abakono ni bantu ki mu Mateka y'u Rwanda...? Ese amoko GAKONDO y'Abanyarwanda nayo ntakiriho yajyanye n'amoko matsindirano kubwo ibyo yagizwebyo ataribyo mu Mizi(Hutu, Twa , Tutsi) byaje kugeza u Rwanda habi cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere y'aho....?
Ese n'indi MIRYANGO mugari y'Amoko Gakondo y'Abanyarwanda byagenda bite ifatiyeho nayo igashaka kwimika Abatware bayo muri buri muryango ukwawo Kandi byaba biganisha he Igihugu cy'u Rwanda tugamije rutazongera Kwenda  kuzima cyangwa ngo ruzimate....?

Ubundi se ni uwuhe murage Ndangamuco na ndangamateka twaba dukura mu Moko Gakondo y'Abanyarwanda Kandi ni ibiki byafasha kubaka u Rwanda twifuza ubu ndetse ni bitotsi ki byayatokoje nayo twakwirinda mu Rwanda rwa none rugamije Ejo Harambye....?

Ibi hamwe n'ibindi byatumye abantu bacika ururondogoro mu Rwanda umu no mu Rwanda rw'iyo byose nibyo tuzagarukaho mu Kiganiro cyo Ku #Akadogo k'iki Cyamweru kuwa 21 Nyakanga 2023 kuriTeleviziyo yacu Kandi Yanyu  Muganga Rutangarwamaboko mu buryo Bushingiye ku Bushakashatsi Bucukumbuye KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO.

Dukomeze twigane Kandi Tumenye ibyiwacu tubikomereho Kandi  Tubyigireho n'undi uzava i kantarange azasange Ubukombe bukiziritse ku Miganda y'inzu, TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO 🙏🏿

Nyagasani #ImandwaNkuru y'u Rwanda
#MugangaRutangarwamaboko , #UmupfumuMukuruMuBicumbi,
#Umushakashatsi, #Umwigisha w'#UbuzimaBushingiyeKuMuco,
Inzobere mubyo #Umuco, #Amateka, #Imbonezabitekerezo (Filozofiya), #UmwimererePhilosophy yatangije n'#Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku #Imyizerere, #Imyumvire, #Imitekerereze, #Imyitwarire ndetse n'#Imigirire.
Umuyobozi Mukuru w'IKIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO:
Tel:+250788514177/+250725520312,
Whatsapp: +250733090143.
Kigali, GISOZI, KG 774 Street.
12 ماه پیش در تاریخ 1402/04/29 منتشر شده است.
21,447 بـار بازدید شده
... بیشتر