NIHO NKIRI BY Annette Murava 4K 2021

Annette Murava
Annette Murava
4 میلیون بار بازدید - 3 سال پیش - Audio Producer: Khrisau and BorisVideo
Audio Producer: Khrisau and Boris
Video Director: Fleury Legend
Songwriter: Felix Mpfizi Kamanzi



Igice cya 1
Ndacyategereje, umugisha wawe
Mana aho wansize n'ubu niho nkiri
Ndangamiye isezerano ryawe, mpagaze aho wansize
Abo twazanye barasubijwe, mbese uracyanyibuka mbese uracyanyibuka
Inkovu z'ibipfukamiro byanjye, zindya amanywa n'ijoro
Mbese isengesho ryanjye ryari rigufi, mbwira naryo ndyongere
Ndinda gushidikanya, nziko utajya uhinduka
Wituma ndira abandi baseka, ibuka isezerano
Inkwenene zabaye uruhuri, abanzi barishimye
Nanjye ndi mubo wasize inyuma, garuka unsindagize

Chorus
Nyigisha gusesengura, ibisubizo, n'aho umuti waba usharira, Mana nywumire
Mpa imbaraga ntegereze, ubushake bwawe, kugeza igihe uzanjyana mu gitaramo cy'abagushima...

Igice cya 2
Ubigenza ute, ushingira ku ki usubiza.
Mbese ijwi ryanjye ryaba rikugeraho
Narinzi ko isoko y'imigisha nta n'umwe uyihezwaho
Mbese n'iki Mwami ntakora ngo ureke nanjye mvomeho
Abo tugusangiye nk'umubyeyi bapfukamye bashima, njyewe ho nan' ubu ngisaba, sinzi igihe uzanyumva
Abo twahingiye rimwe Mana, bose barasaruye, ngushiriza imvura nanjye neze
Mpagaze aho wansize...
3 سال پیش در تاریخ 1400/09/09 منتشر شده است.
4,047,594 بـار بازدید شده
... بیشتر