Imitego 5 Perezida KAGAME yasimbutse ava muri Amerika aza kuyobora urugamba mu 1990

Intsinzi TV
Intsinzi TV
996.3 هزار بار بازدید - 3 سال پیش - Paul Kagame Ep5:URUGENDO RWA PAUL
Paul Kagame Ep5:
URUGENDO RWA PAUL KAGAME AZA KUYOBORA URUGAMBA RWO KUBOHORA U RWANDA . Imwe mu nkuru yihariye ukwayo yaranze ubuzima bwa Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME nawe bakubwira ukumva iragutangaje ndetse itangaza nundi uwari we wese uyumvise  ni uburyo Paul KAGAME ubwo yarari muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika yafashe urugendo akavayo akaza ku rugamba rwo kubohora u Rwanda  ninyuma yuko yaramaze  kumenya ko umuvandimwe we;inshuti ye n’umusangirangendo we babanye igihe kirekire Jenerali Majoro Fred GISA RWIGEMA wari uyoboye ingabo za RPA Inkotanyi yaramaze kwicwa.ubwabyo kuba Paul KAGAME yaraje kuyobora urugamba  ni inkuru yagatangaza ariko nibyo yaciyemo kugirango abashe kugera ku mirongo y’urugamba nabyo  byihariye ukwabyo kuburyo nabyo ari indi nkuru ukwayo inatangaza benshi .ibi byose rero uko byagenze  mu rugendo rwe kuva avuye Kansas muri Leta zunze Ubumwe z’amerika  kugeza ageze ku mirongo Y’urugamba mu mutara nibyo tugiye kugarukaho mu gice cya Gatanu ku biganiro byuruhererekane bigaruka ku mateka y’Ubuzima bwihariye bwa Nyakubahwa Perezida paul KAGAME.muri iki kiganiro nubundi ngiye kwifashisha ibitabo bibiri   byanditswe ku buzuma bwa Perezida PAUL KAGAME aribyo “A Thousand Hills:Rwanda’s Rebirth and the Man who dreamed it” cyanditswe na  Stephen Kinzer kigasohoka mu 2008 n’ikindi cyitwa “KAGAME:Conversation with the President of Rwanda “cyanditswe na Francois SOUDAN kigasohoka mu 2015.iyi m INTSINZI TV.uwaguteguriye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye  wagitunganije nkaba ngiye no kukikugezaho mu majwi ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Mu gice cya Kane giheruka twabigarutseko ko Paul KAGAME na Fred RWIGEMA bavuganaga buri munsi mu gihe cyose PAUL KAGAME yari muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ndetse yewe baje no kwemeranya ko urugamba rwo kubohora u Rwanda ruzatangizwa tariki ya 1/10/1990. Ndetse binashyirwa mu bikorwa.
Urugamba rumaze gutangizwa na Fred RWIGEMA  Mu buryo bwa Gisirikare Inkotanyi zahise zitangiza Imirongo ibiri  y’urugamba aho batayo zimwe zerekeje I Kigali ku murwa mukuru izindi zerekeza I Nyagatare kwigraria umujyi waho.ibyo byose byakozwe tariki 2/10/1990  mu gitondo ku mabwiriza ya Jenerali Majoro Fred GISA RWIGEMA ariko kuri uwo munsi mu saa yine yarashwe n’ingabo za Leta FAR arapfa.
Akimara gupfa urugamba rwarakomeje ariko bigirwa ibanga kuburyo n’Umusangirangendo we PAUL KAGAME babararanye amajoro menshi bategura umushinga wo kubohora u Rwanda nawe yahishwe ayo makuru.
Ubundi Paul KAGAME uko yari yarabivuganye na Fred RWIGEMA kwari uko urugamba rugitangira yari guhita ahagarika amasomo akaza bagafatanya kubohora u Rwanda. Nibwo rero ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rutangiye tariki 2/10/1990 Paul KAGAME  Yagiye kureba uwari umuyobozi we ku Ishuri amubwirako ashaka guhagarika amasomo ye .
3 سال پیش در تاریخ 1400/08/06 منتشر شده است.
996,360 بـار بازدید شده
... بیشتر