Mobutu Sese Seko - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP197

DASH DASH TV
DASH DASH TV
106 هزار بار بازدید - 4 سال پیش - Joseph-Désiré Mobutu Sese Seko Kuku
Joseph-Désiré Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga

Yavutse Ku wa 14 ukwakira mu w’1930 avukira ahitwa Lisala mucyahoze ari Congo mbirigi (Belgian Congo ).

Nyina umubyara yitwaga Madeleine Yemo naho se akitwa Alberic Gbemani.

Nyina yari umukozi muri hoteri naho se yari umutetsi w’abacamanza b’ababirigi.

Ise yapfuye afite imyaka 7 gusa arerwa na nyirarume ndetse na sekuru.

Mobutu yakuze yiga gusoma kwandika no kuvuga neza igifaransa ku kigo cya Christian brothers school cy’abamisiyoneri.

Mu w’1949 yajegufungwa ategekwa kumara imyaka7 mugisirikare cy’abakoroni kitwaga Force PubliQue, iki cyari igihano cyahabwaga abanyeshuli babaga bashaka kurwanya abakoroni.

Mu w’1956 yavuye mu gisirikare yinjira mu itangazamakuru,nyuma y’imyaka ibiri yagiye mu bubirigi ahahurira n’abandi banye Congo barwanyaga ingoma y’abakoroni barimo Patrice Lumumba yinjiye mu ishyaka rye ryitwaga Movement National Congo(MNC).

Ku ngoma ya Lumumba nyuma y’ubwigenge bwa Congo bwo mu w’1960 Mobutu yabaye umujyanama mukuru wa leta ya Congo.

Mu w’1961 nyuma y’ihirikwa ku butegetsi kwa Lumumba agasimburwa na Kasa-Vubu,Mobutu yabaye jenerari majoro mu ngabo za Congo.

Ku wa 25 Ugushyingo 1961 Mobutu yabaye perezida wa Congo,ubutegetsi bwe,bwaranzwe n’igitugu,ruswa n’ibindi.

Uyumugabo kandi yaranzwe no kumara igihe kinini yishimisha,atembera ndetse akihahira ibintu bitandukanye.

Mu ncamake amateka akomeye ya Joseph-Désiré Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga ahiniye guhera Mu mwaka w’1960, ubwo yari umunyamakuru akaba n'umwe mu baturage ba Congo bari bafite amashuli menshi.

Yakundaga gusoma ibinyamakuru by’Abanyaburayi n’ ibitabo mu gihe yabaga ari kuruhuka.

Abanditsi yafataga nk’icyitegererezo kuri we barimo uwari umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa: Charles de Gaulle na Nicollo Machiavelli.

Icyo gihe Mobutu Yari umwanditsi mu kinyamakuru cyitwaga l’ Avenir cyakoreraga i Leopoldville.

Mobutu Sese Seko yibukwa nk’uwagambaniye uwo yari abereye umwunganizi Patrice Lumumba mu 1960 ndetse agashyiraho leta yahise itegura uko yicwa mu 1961, icyo gihe yakomeje kuyobora ingabo maze mu 1965 afata ubutegetsi ku yindi coup d’etat aba Perezida.


Abanditsi banyuranye na bamwe mu banyekongo bavuga ko ubutegetsi bwe bwaranzwe no kwigwizaho umutungo, ruswa n’icyenewabo.

Mu 1971 yahinduye izina ry’igihugu cyitwaga Congo akita Zaire, ategeka abaturage bose kureka amazina y’abazungu ndetse ko umupadiri uzafatwa abatiza umwana izina ry’abazungu azafungwa imyaka itanu.


Yaretse amazina ye ya Joseph-Désiré afata Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga bisobanuye: “Umurwanyi w’imbaraga, w’umuhate n’ubushake bwo gutsinda wigaruriye igihugu aciye mu muriro ukomeye”.

Yigwijeho ubutegetsi bwose abicishije mu ishyaka rimwe rukumbi (MPR), yiyitaga amazina menshi nka; “Umubyeyi w’igihugu”, "Mesiya", "Umugaba w’impinduramatwa",   "Fondateur", "Umucunguzi wa Rubanda", n’ "Impirimbanyi y’ikirenga".
4 سال پیش در تاریخ 1399/07/02 منتشر شده است.
106,090 بـار بازدید شده
... بیشتر