Ibitazibagirana ku munsi w'ubukwe bwa The Ben na Pamella bwihariye imyidagaduro isoza 2023

INYARWANDA TV
INYARWANDA TV
2.7 هزار بار بازدید - 7 ماه پیش - Itariki ya 23 Ukuboza 2023
Itariki ya 23 Ukuboza 2023 yabaye umunsi w’amateka mu buzima bwa Mugisha Benjamin [The Ben] na Uwicyeza Pamella kuko aribwo bemeranije kubana imbere y’Imana.
Uwavuga ko kandi utazibagirana mu mateka y’imyidagaduro nyarwanda ntiyaba abeshye kuko inkuru zose wasangaga kuri uwo munsi aribo zigaruka yaba mu binyamakuru byihariye bigaruka ku buzima bw’abahanzi no mu bindi.
Twabegeranirije amashusho y’ibihe by’ingenzi bitazibagirana kuri aba bombi mu buryo bwihariye uhereye ku muhango wo gusezerana wabereye muri Eglise Vivante kugera ku birori by’ubukwe byabereye muri Kigali Convention Center [KCC].
Ubu bukwe bwitabiwe kandi n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro nyarwanda no mu Karere nka Rema Namakula wo muri Uganda kimwe Ommy Dimpoz wo muri Tanzania.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe yarabutashye.
#inyarwandanews #inyarwandamusic #nonehoevents #theben #uwicyezapamella #rwandanwedding
7 ماه پیش در تاریخ 1402/10/05 منتشر شده است.
2,704 بـار بازدید شده
... بیشتر