Wirira wihogora ya MUNYANGONDO Alphonse (ubukwe mu Rwanda) (Lyrics) Karahanyuze @kinyarwanda_lyrics

KINYARWANDA LYRICS
KINYARWANDA LYRICS
13.6 هزار بار بازدید - 3 سال پیش - Wirira wihogora humura nzamujyana kuramukanya!
Wirira wihogora humura nzamujyana kuramukanya! ya MUNYANGONDO Alphonse. ntakwiye kuzima Turashimira Cyane #KT_Radio na #Bisangwa_ #nganji #ben batumye tumenya amazina y'uyu muhanzi

WIRIRA WI HOGORA (Lyrics)
Wirira wihogora
Humura nzakujyana kuramukanya

Nabonye batuzaniye inzoga
Ngirango niyo batuye papa
Wirira wihogora
Humura nzakujyana kuramukanya

Nabonye bazanye iya kabiri
Ngirango ubucuti burakomeye
Wirira wihogora
Humura nzakujyana kuramukanya


Nabonye batuzaniye inyana
ngirango baragije papa
Wirira wihogora
Humura nzakujyana kuramukanya

Mbona baguze iyo jipo
Ngirango niyo baguriye mama
Wirira wihogora
Humura nzakujyana kuramukanya

Nabonye baguze iyo pasi
Ngirango ni iyo gutera ya jipo
Wirira wihogora
Humura nzakujyana kuramukanya

Nabonye baguze isanduka
Ngirango niyo yo kubika yajipo
Wirira wihogora
Humura nzakujyana kuramukanya

Nabonye baguze ivarisi
Ngirango tugiye mu mashuli makuru
Wirira wihogora
Humura nzakujyana kuramukanya

Nabonye nuriye imodoka
Ngirango tugiye kwitemberera
Wirira wihogora
Humura nzakujyana kuramukanya

Nabonye tugiye mu kiriziya
Ngirango tugiye kwiyumvira misa
Wirira wihogora
Humura nzakujyana kuramukanya  

Nabonye banyambitse impeta
Ngirango Padiri aradukomeza
Wirira wihogora
Humura nzakujyana kuramukanya

Nabonye abo twazanye basubiyeyo
Menya ko byageze iwa Ndabaga
Wirira wihogora
Humura nzakujyana kuramukanya

Amabanga naya babiri
Uwa gatatu aza ari kirogoya
Wirira wihogora
Humura nzakujyana kuramukanya

Rewritten by Umuhire Chris Bonté


#kinyarwanda #karahanyuze #umuturanyi #bamenya #kigali #subscribe #afrimax #bamenya #agasaro
3 سال پیش در تاریخ 1400/06/04 منتشر شده است.
13,655 بـار بازدید شده
... بیشتر