URUGAMBA RW’IMINSI 330: Inkotanyi zafashe umusozi wa Shonga Inzirabwoba zinanirwa kuwubambura neza.

Intsinzi TV
Intsinzi TV
16.3 هزار بار بازدید - 2 ماه پیش - Umugaba mukuru wa RPA Inkotanyi,
Umugaba mukuru wa RPA Inkotanyi, Maj Gen Paul Kagame icyo gihe , ubu Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda, yakoreshe ubuhanga yihariye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Nyuma y’iminsi 28 y’urupfu ku Nkotanyi uhereye tariki ya 1 Ukwakira ukageza taraiki 28 Ukwakira 1990 Maj gen Paul Kagame yazanye amayeri yihariye we ubwe yo gutsinda Ingabo za Leta. Nkivuga ibi nahita nkwibutsa ubwo yafata Umwanzuro wo kuva mu Birunga akaza mu cyahoze ari Komine Muvumba mu Ntara y’Umutara aho yarwaniye na FAR amezi 11 akabatsinda bagatatana maze agahita afata n’ibice binini bya Perefegitura ya Byumba akahaba kugeza tariki 7 Mata 1994 ubwo yahavaga azanye n’Ingabo ze mu rugamba rwo guhagarika Jenoside no gutabara abaicwaga bose ari ko anakomeza kubohora u Rwanda. Umusozi wa Shonga rero wari uriho Batayo ya BRAVO yarwanishijwe na Afande Col DODO TWAHIRWA igihe kinini wabaye umusozi w’ingirakamaro ku Nkotanyi ku buryo amateka y’ibyahabereye byigwa nk’amasomo ahamabaye yasizwe n’ubuhanga bw’Inkotanyi.
2 ماه پیش در تاریخ 1403/05/02 منتشر شده است.
16,374 بـار بازدید شده
... بیشتر