Murumve twana twanjye nabaraze urukundo (lyrics|paroles) - Cyprien Rugamba

Rony Magazine
Rony Magazine
323 بار بازدید - 4 ماه پیش - ⚠️ Gira amahoro ya Kristu
⚠️

Gira amahoro ya Kristu ncuti muvandimwe!

Mu magambo ari muri videwo nyir'izina hashobora kugaragaramo amakosa. Ni byiza rero kureba kenshi kuri aya magambo y'indirimbo ari muri description, kuko ni yo aba agezweho. Ubundi kandi namwe mushobora kudukosora aho twasobwe.

Imana ibahe umugisha, kandi izabageze mu bugingo bw'iteka.

✍🏾 Romuald Niyogisubizo
     Rony magazine.

URUKUNDO
Par Cyprien Rugamba
Lyrics|paroles


Murumve twana twanjye,
nabaraze urukundo.
Murarugire intego
mwese aho mujya hose,
rubabere umutako
mwiza uhora ubaranga
ari amanywa, ari na nijoro.
Ntihagire ikibakanga we!

Muzabona ibibagora
bishaka gutambamira urwo rukundo.
Murabe maso
hatagira umwanzi ubacamo icyanzu.
Murakomeze mutwaze,
ntabwo nzabahana.
Nzahorana namwe nsimbura ibibarwanya.
Wa mwanzi w'icyatwa
ujya ubakurura mu cyaha
nzamukubita ijanja mwimure mureba.

Muhumure naratsinze nimika urukundo.
Ntihagire ikibakanga we.

Murumve twana twanjye,
nabaraze urukundo.
Murarugire intego mwese aho mujya hose, rubabere umutako mwiza uhora ubaranga
ari amanywa, ari na nijoro.
Ntihagire ikibakanga we!

Murizihirane cyane mumenye ko undi
ari umwana wanjye.
Niba aguhinda kandi umusanga, ntukabikangwe.
Ujye umpamagara nanjye nze tujye tujyana.
Nihashira iminsi azigorora umureba.
Niba kandi usanga ari wowe ujya umuhunga, ujye unyambaza nkuvure
nawe uri umurwayi.

Muhumure naratsinze nimika urukundo.
Ntihagire ikibakanga we!

Murumve twana twanjye,
nabaraze urukundo.
Murarugire intego mwese aho mujya hose,
rubabere umutako mwiza uhora ubaranga
ari amanywa, ari na nijoro.
Ntihagire ikibakanga we!

Murankurikire cyane, munyige intambwe
mumenye ingendo.
Muraze neza mutikanga nk'abanyabwoba.
Mwikamatane icyeza mukurikira icyiza.
Mufatane urunana munsange mukeye.
Mwizihirwe muberwe nzakomeza mbarinde. Nzabafata mu mugongo,
ababaye mbakande.

Muhumure naratsinze nimika urukundo.
Ntihagire ikibakanga we!

Murumve twana twanjye,
nabaraze urukundo.
Murarugire intego mwese aho mujya hose,
rubabere umutako mwiza uhora ubaranga
ari amanywa, ari na nijoro.
Ntihagire ikibakanga we!

Indirimbo ya Sipiriyani Rugamba
Clip paroles produit par
Romuald Niyogisubizo
Avril 2024
4 ماه پیش در تاریخ 1403/01/19 منتشر شده است.
323 بـار بازدید شده
... بیشتر