Umutekano wari wakajijwe cyane || Micomyiza yitabye urukiko bwa mbere

Kigali Today
Kigali Today
109.1 هزار بار بازدید - 2 سال پیش - Micomyiza Jean Paul "Mico" akekwaho
Micomyiza Jean Paul "Mico" akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'1994. Tariki 27 Mata 2022, ni bwo yoherejwe mu Rwanda na Suède kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside ashinjwa. Tariki 11 Gicurasi 2022, Micomyiza yitabye Urukiko kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Akekwaho ibyaha byo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gutera ubumuga bw’umubiri/mu mutwe nk’icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside no gusambanya
ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Abunganira Mico basabye ko iburanisha ryasubikwa kugira ngo babone umwanya uhagije wo gutegura urubanza neza. Umucamanza yahaye agaciro icyifuzo cy’uruhande
rw’uregwa, maze iburanisha rirasubikwa. Iburanisha rizasubukurwa ku wa mbere tariki 16 Gicurasi 2022, saa tatu.

Camera & Editing: Richard Kwizera
2 سال پیش در تاریخ 1401/02/22 منتشر شده است.
109,139 بـار بازدید شده
... بیشتر