Bruce Melodie yaririmbanye na Shaggy muri Arena! Funga Macho barayivuguruye! Yaciye impaka

INYARWANDA TV
INYARWANDA TV
37 هزار بار بازدید - 9 ماه پیش - Mu ijoro ryo kuri uyu
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023, Televiziyo yihariye mu guteza imbere abahanzi ya Trace Africa, yatanze ibihembo ku bahanzi bakomeye muri Afurika mu muhango wabereye muri BK Arena. Ni ubwa mbere byari bitangiwe mu Rwanda.
Ni ibihembo byaranzwe n’ibyishimo ku bihumbi by’abantu bitabiriye, ibitaramo by’abahanzi nka Diamond na The Ben, Zuchu, Davido, Rema, Jux,. Yemi Alade, Mr Eazi n’abandi.

Ibi birori kandi byaranzwe no gutambuka ku itapi itukura kw’ibyamamare mu ngeri zinyuranye, barimo nka Bwiza, The Ben n’umukunzi we, Davido n’abandi.
9 ماه پیش در تاریخ 1402/07/29 منتشر شده است.
37,046 بـار بازدید شده
... بیشتر