Amasezerano Yose Lyrics - Indirimbo yo mu gitabo 15 mu z'Agakiza

Ukuri•org
Ukuri•org
91.9 هزار بار بازدید - 3 سال پیش - Indirimbo 15 mu z'agakizaA. 15
Indirimbo 15 mu z'agakiza

A. 15 Amasezerano yose

1
Amasezerano yose
ukw’ Iman’ iyatanga,
Yakomejwe n’ amaraso
y’ Umwami wacu Yesu

Gusubiramo
Isi nib’ izavaho,
Ijuru rikavaho
Uwizer’ azabona
Ayo masezerano

2
Jy’ ukora nka Aburahamu,
wubur’ amaso yawe
Bar’ inyenyeri wizere
amasezerano ye

3
Mu mwijima wo mu nzira,
twizer’ Imana yacu
Hasigay’ umwanya muto,
izuba rikarasa

4
Nubwo turushywa n’ abantu,
twizer’ Imana yacu
Yesu ni w’ uzadufasha
mu bitugerageza

5
Mu gihe tubuz’ inshuti,
tuguman’ ukwizera
Yesu niwe nshuti nziza
izahorana natwe

6
No ku byo tubona mw’ isi,
tuguman’ ukwizera
Mw’ ijuru tuzahabona
ibyo twizeye byose
3 سال پیش در تاریخ 1400/01/01 منتشر شده است.
91,964 بـار بازدید شده
... بیشتر